Abaturage barishimira ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi.

Mu karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 144 ruri gufasha abayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi no kugenzura ko ingamba zo kwirinda iki cyorezo ziri kubahirizwa kandi ibikorwa byabo byishimirwa n’abaturage benshi.

Nyuma y’ubukangurambaga buhoraho n’ibindi bikorwa by’uru rubyiruko rw’abakorerabushake bigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi mu midugudu, udusanteri tw’ubucuruzi, amasoko n’aho abagenzi bategera ibinyabiziga, ingaruka nziza zigaragazwa no kuba abaturage bamaze kumenya koronavirusi, uko yandura ndetse n’uburyo bwo kuyirinda hubahirizwa amabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian ashimira uru rubyiruko rw’abakorerabushake ku musanzu wabo mu rugamba bafasha izindi nzego z’ubuyobozi rwo kurinda abaturage kugira ngo hatagira uwandura iyi koronavirusi bitewe n’ubumenyi bucye kuri yo cyangwa uwabuze uwamufasha gusobanukirwa uburyo bwo kuyirinda.

Ku ruhande rw’uru rubyiruko ruri mu bukangurambaga bugamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi, ibi bikorwa babifata nko kurinda Igihugu by’umwihariko abaturage bo mu karere batuyemo.

Mu karere ka Nyagatare hasanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake 8686 barimo144 bari mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare.

Uburyo bwo kwirinda koronavirusi burimo gukaraba intoki kenshi kandi neza n’amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabigenewe,kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru buri gihe uri ahahurirwa n’abandi bantu, guhana intera nibura ya metero imwe hagati y’abantu, kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhagarika ingendo hagati ya saa tatu z’ijoro na saa kumi n’imwe z’igitondo. Abaturage kandi barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga n’impapuro.

Ibimenyetso bya koronavirusi birimo kugira umuriro, inkorora ikakaye, guhinda umushyitsi, kubabara mu muhogo, kubabara imitsi,kurwara umutwe, gutakaza icyanga n’impumuro, gutitira no guhinda umushyitsi hamwe no guhumeka nabi. Ubonye ibi bimenyetso yihutira kubimenyesha inzego z’ubuzima zimwegereye cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 wo ku rwego rw'Igihugu cyangwa 3046 w’Akarere ka Nyagatare.