Umuyobozi w'Akarere yakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga n'abanoteri biyongera ku basanzwe bararahiriye izi nshingano.

Kuri uyu wa 21/8/2020 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mushabe David Claudian, ashingiye ku bubasha yahawe na Minisitiri w'Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, yakiriye indahiro z'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga 17 n'abanoteri 3.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abarahiriye izi nshingano gutanga serivice nziza, kwirinda ruswa, kugira ubushishozi mu kazi bagiye gukora no gukurikiza amategeko agenga imirimo bagiye gukora, gukumira amakimbirane no guharanira ko abaturage bafashije banyurwa na serivice babahaye.

Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga barahiye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge 1 n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Akagari 16. Kimwe n'abarahiriye inshingano za notariya, abarahiye none ni abakozi biyongereye ku bandi batangaga izi serivice mu mirenge n'utugari bisanzwe bifite abakozi barahiriye izi nshingano.