Abacuruzi barakangurirwa kuba ku isonga mu kwirinda coronavirusi no kuyirinda abaguzi babo

Kuri uyu wa 14 Kanama Umuyobozi w’Akarere ,Bwana Mushabe David Claudian yifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyagatare mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abacuruzi kwirinda koronavirusi hanagenzurwa uko aba bacuruzi barinda abaguzi babo kwandura.

Muri iri genzura byagaragaye ko abacuruzi bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukurikiza amabwiriza n’ingamba rusange zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19 ariko ko hakiri ibyo kunozwa kugira ngo yaba abacuruzi yaba n’abaguzi ntihagire uwandura cyangwa uwanduza iyi koronavirusi.

Umuyobozi w’Akarere ,Bwana Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko COVID-19 itararangira kandi ko buri wese akwiye kugira amakenga ku muntu uje amugana kuko ashobora kuba yanduye koronavirusi bityo ko gushyiraho uburyo bubafasha bombi kutanduzanya ari cyo gisubizo mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi, mu isoko rusange ndetse no mu nzu z'ubucuruzi hagomba kuba hari uburyo bwo gukaraba intoki n'isabune cyangwa alcohol yabugenewe kandi bikoreshwa neza, ibimenyetso biranga aho buri muntu uje agana umucuruzi wese agomba guhagarara ategeranye na mugenzi we kandi hakaba hari intera nibura ya metero hagati y'abantu babiri ku buryo nta n’umwe wakwanduza undi, buri wese yambaye agapfukamunwa neza. Abacuruzi n’abaguzi kandi barashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga kuko kuyahererekanya mu ntoki bishobora kuba intandaro yo kwanduzanya koronavirusi.

Ubu bukangurambaga bwo kwibutsa abacuruzi kwirinda no kurinda abaguzi babo kwandura koronavirusi ni gahunda y’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko bukazagera muri buri murenge n’udusanteri tw’ubucuruzi hanagenzurwa uko abacuruzi bubahiriza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi.