Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu kuko bibangiriza ubuzima.

Kuri uyu wa 21/11/2019 Hon. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Iburasirazuba,Umuyobozi uhagarariye Umuryango VSO/Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n'abandi bayobozi bifatanyije n'urubyiruko rwo mu karere mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu,bwateguwe ku bufatanye n’Umushinga wa VSO/Rwanda hamwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC). Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Akarere katangiye urugamba rwo kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu n'urwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko ko kugira ngo ibi bibazo bihangayikishije bikemuke hakenewe n’imbaraga z'urubyiruko. Muri ubu bukangurambaga, Col. Rugambwa Albert yabwiye urubyiruko ko ubusugire bw'u Rwanda bwatabaho tudafite urubyiruko rufite ingufu n'ubuzima buzira umuze, ndetse ko ari bo ngabo z'Igihugu, ubu no mu gihe kizaza, abasaba kugira indangagaciro zikwiye no gukunda Igihugu,birinda ibiyobyabwenge. ACP Emmanuel Hatari yibukije ko Amategeko y'u Rwanda ahana abacuruza n'abanywa ibiyobyabwenge hamwe n'umuntu uha abana inzoga n'ibisindisha,anasaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge,by'umwihariko mu rubyiruko,cyane muri iki gihe abenshi bari mu biruhuko. Bwana Mushime Valens wari uhagarariye VSO/Rwanda yasabye urubyirukoguharanira kugira ejo heza batishoye mu ngeso mbi n'ibiyobyabwenge, anibutsa ko Urubyiruko rugera kuri 90 rwahuguwe na VSO/Rwandagukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko,Robert Mwesigwa yibukije ko mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu hakeneye gukoresha imbaraga nyinshi n'ubufatanye bw'inzego zose, kandi ko gahunda ari uko mu mwaka wa 2020 ikibazo cy'ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangazo cyaba cyarangiye. Hon. Guverineri w’Intara yashimiye abateguye iyi gahunda ndetse n'imbaraga inzego zitandukanye ziri gukoresha ngo turinde urubyiruko kuko Igihugu kitabaho kidafite urubyiruko, anasaba urubyiruko kujya bamenya gushishoza no guhitamo. Guverineri Mufulukye Fred yasabye ababyeyi gufata inshingano nk'ababyeyi, no gukurikirana abana bakamenya ibyo barimo kugira ngo bakumire hakiri kare, anizeza ubufatanye mu kurangiza ibibazo by’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abangavu. Muri ubu bukangurambaga, inyigisho zikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu zunganiwe n'ubuhamya n'ikinamico bigaragaza ingaruka mbi ku muntu wishoye mu biyobyabwenge n'izindi ngezo mbi. Ubu bukangurambaga buhuye n’indi gahunda y’Intore mu biruhuko iri kubera mu tugari tugize Akarere, ikaba yitabirwa n’urubyiruko ruri mu biruhuko bafite kuva ku myaka 6 y’amavuko mu nsanganyamatsiko igira iti: ”Winyicira ubuzima’Ejo ni heza”. Muri iyi gahunda, urubyiruko ruhurizwa hamwe rugahabwa inyigisho z’uburyo bakwitwara mu muryango inshuro ebyiri (2) mu cyumweru.