Abunzi bashimiwe akazi bakora banasabwa gusigasira icyizere bagirirwa n'abaturage

Kuri uyu wa 26/11/2019 Umuyobozi w’Akarere,Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'Umuyobozi wa Police mu karere n'abakozi ba MAJ bifatanyije n'abaturage ba Rwimiyaga mu nteko rusange yanatangirijwemo Icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Abunzi ,hanakorwa urugendo rw'ubukangurambaga bwo kwamagana ruswa n'akarengane.

DPC, CSP Claude Bizimana yasabye abaturage n'Urwego rw'Abunzi gukomeza ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohotera rikorerwa mu ngo,ihohotera rishingiye ku gitsina, abafata abana ku ngufu n'ababatera inda,ibi bigakemurwa twubaka umuryango utekanye.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye Abunzi ku musanzu wabo mu gutanga ubutabera no kunga abanyarwanda, anabasaba kwirinda icyakwanduza isura bafite mu baturage, birinda ruswa no kurenganya ahubwo basigasire icyizere bagiriwe n'abaturage babafata nk'inyangamugayo. Yababwiye ko Igihugu cyacu kizirikana akazi bakora mu kunga abanyarwanda kandi ko iki cyumweru cyabashyiriweho kugira ngo twongere kuzirikana ku kazi bakora, tunafatanye kukanoza.

Abunzi bahawe impapuro z'ishimwe (certificates) hamwe n’amatelephone yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Akarere ka Nyagatare gafite abunzi 840.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by'abunzi cyatangijwe none kizasozwa tariki ya 30/12/2019 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: "Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, twubaka u Rwanda twifuza".