Abaturage bakanguriwe kwirinda gutanga ruswa n’uyatswe akarega uyimwatse kuko imunga ubukungu n’umuryango

Kuri uyu wa 3/12/2019 Umuvunyi Mukuru,Dr. Anastase Murekezi na Hon. Depite Mutesi Anita wo mu Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kurwanya Ruswa (APNAC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara,Dr. Jeanne Nyirahabimana,abayobozi b'Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba n'abandi bayobobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rwempasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa,bwabanjirijwe n'Urugendo rwo kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru yabwiye abaturage bo mu murenge wa Rwempasha ko Ruswa imunga umuryango kuko iyo uwayifatanywe afunzwe, umuryango asize ubaho mu ngaruka za ruswa, abasaba kuba inyangamugayo, gutunga agatoki ahari ruswa ahamagara kuri 199 cyangwa akohereza ubutumwa kuri 1990.

Umuvunyi Mukuru, Dr. Anastase Murekezi yashimiye Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba ku ntambwe ishimishije tumaze gutera mu kurwanya ruswa n’akarengane, anasaba abaturage n’abayobozi kuva ku muco wo gutanga no kwaka ruswa kuko amafaranga yo gufasha abaturage kwikenura adakwiye gutangwamo ruswa kandi ko umuyobozi ukenewe ari uwanga ruswa, akayirwanya ndetse agashishikariza abo ayoboye kurwanya ruswa.

Hon. Depite Mutesi Anita uhagarariye APNAC(African Parliamentarian’s Network Aigainst Corruption), Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kurwanya Ruswa, yavuze ko abaturage, abayobozi n'abandi baturarwanda bakwiye kugira ubupfura n’umuco wo gukunda Igihugu, buri wese akuzuza inshingano uko bikwiriye kuko biri mu bizafasha kurwanya ruswa. Nyuma yo gushimira Uturere twitwaye neza,Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare imbaraga n'ubushake gafite mu kugabanya ibibazo by'Akarengane byagiye bigaragara mu butaka mu myaka yashize.

Akarere ka Nyagatare kashimiwe kugera ku mwanya wa kabiri mu Ntara mu bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane n'amanota 89% kavuye ku mwanya wa nyuma mu mwaka ushize naho Akarere ka Gatsibo gahabwa igikombe nyuma yo kuba aka mbere mu Ntara y'Iburasirazuba n'amanota 90% mu bikorwa byo kurwanya ruswa n'akarengane hashingiwe ku mikorere y’Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane ziri muri buri karere.

Insanganyamatsiko y’Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu Ntara y’Iburasirazuba iragira iti:” Duhuze imbaraga Turwanya ruswa”