Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga

Kuri uyu wa 4/12/2019 Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mushabe David Claudian yakiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara,Dr. Jeanne Nyirahabimana ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga, abandi bayobozi n'abafatanyabikorwa batandukanye bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gatunda ku munsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga, wizihirijwe mu murenge wa Gatunda ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba n’insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga”

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko kwizihiza umunsi w'abantu bafite ubumuga bidufasha kuzirikana ku burenganzira bakwiye kugira mu muryango, anabashimira ku ruhare rw'Inama y'abantu bafite ubumuga mu igenamigambi ry'ibibakorerwa n'iterambere ryabo ndetse n'iry'Akarere muri rusange. Mutabazi Kennedy ,Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga ku rwego rw'Intara y’Iburasirazuba yashimye intambwe abantu bafite ubumuga bamaze gutera anabasaba guharanira kwiteza imbere no kwihesha agaciro.

Bwana Romalis Niyomugabo,Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga yashimye ko ubu Politiki ya Leta yita ku bantu bafite ubumuga bityo n'abanyarwanda benshi bakaba bumva ibibazo by'abafite ubumuga,amazina abatesha agaciro n'ihezwa bikaba byaracitse n'igenamigambi rikabazirikana.

Komiseri muri Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu,Mme Patricia Muhongerwa yibukije abaturage amategeko arengera abantu bafite ubumuga, abasaba kubahiriza uburenganzira bwabo no kubaha amategeko abarengera kuko abafite ubumuga ari abantu nk'abandi kandi uburenganzira bwabo butavogerwa.

Kuri uyu munsi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga, Umuryango Hope and Homes for Children waremeye imiryango 10 ifite abana bafite ubumuga, ubagenera FRW 3,009,000 yo kubafasha kwikura mu bucyene, iki kikaba ari igikorwa uyu muryango uzanakomereza mu yindi mirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba,Dr. Jeanne Nyirahabimana yashimiye abafatanyabikorwa bafasha ubuyobozi kuzamura imibereho y'abafite ubumuga,anasaba abafite ubumuga gukomeza kwegera ubuyobozi mu gihe bakeneye ubufasha kugira ngo bafashwe,babeho neza biteze imbere.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere n'abandi bayobozi basangiye umunsi mukuru wa Noheli n'abana biga mu Ishuri rya Umutara Deaf School banataha inyubako iri shuri ryatewemo inkunga n’Umuryango Friends of Handicap- Rwanda.