Aborozi barishimira ko ubworozi bwatejwe imbere n’umukamo w’amata ukaba wariyongereye

Nyuma y’uko aborozi bakanguriwe kuvugurura ubworozi no kubikora by’umwuga, kunganirwa muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubworozi, ubu aborozi barishimira ko umukamo w’amata wiyongereye ugereranyije n’imyaka yabanje.

Gahunda yo kuvugurura inka hororwa izitanga umukamo kurusha izari zisanzwe yatumye umukamo w’amata uva kuri litiro zisaga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (L 65,000) z’amata yakirwaga buri munsi ku makusanyirizo 16 yubatswe mu karere, ugera kuri litiro zisaga ibihumbi ijana (L 100,000) yakirwa ku makusanyirizo buri munsi. Ibi ni nyuma yo gutera intanga z’inka zitanga umukamo, gahunda ya Girinka ndetse n’aborozi bamaze kumenya agaciro ko gutunga inka zororerwa gukamwa.

Gutera ubwatsi no kubuhunika na byo biri mu byafashije aborozi kutabura ubwatsi bw’inka no mu gihe cy’izuba. Aborozi bahawe imbuto z’ubwatsi butandukanye banunganirwa kugura imashini zo kuzinga no gutunganya ubwatsi kugira ngo buhabwe inka. Ibi byiyongera kuri gahunda zo kwegereza amazi aborozi no kubunganira muri izi gahunda hagamijwe kugabanya ingendo ndende zakorwaga n’inka bikaba byagabanya umukamo w’amata bashoboraga kubona.

Gukingira indwara zikunze kwibasira inka muri aka karere no kugira abavuzi b’amatugo begereye aborozi biri mu bimaze gufasha aborozi kugabanya umubare w’inka zicwaga n’indwara.

Ubwishingizi bw’amatungo na bwo buri mu byagabanyije igihombo aborozi bagiraga mu gihe inka zabo zagize ikibazo zigapfa. Leta yunganira umworozi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi na we akitangira 60%, mu gihe ikiguzi cy’ubwishingizi ari 4.5% by’agaciro k’inka.

Ubuyobozi bw’Akarere burashima intambwe imaze guterwa n’aborozi kandi buboneyeho kubasaba kunoza uyu mwuga no kurushaho guteza imbere ubworozi, bitabira gahunda zigamije kongera umukamo n’ubuziranenge bw’amata, kongerera agaciro umukamo hubakwa inganda zongerera agaciro amata ndetse no kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

Kugeza ubu mu karere habarurwa inka zisaga ibihumbi ijana na bitandatu, Magana inani makumyabiri n’ebyiri (106,822) muri zo 65% zifite amaraso avanze n’ay’ubwoko bw’inka zororerwa gutanga amata. Ku bindi, Video: www.youtube.com/watch