Ku isabukuru y’imyaka 26 yo Kwibohora, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafunguye ku mugaragaro bimwe mu bikorwa byubatswe mu karere.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye bimwe mu bikorwa byubatse mu karere birimo Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro utujwemo imiryango 64, Ikigo nderabuzima cya Tabagwe, Urwunge rw’Amashuri rwa Tabagwe n'Umuhanda wa kaburimbo wa km 30.8 wa Nyagatare-Tabagwe-Karama, kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru y'imyaka 26 u Rwanda rwibohoye.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro watujwemo imiryango 64; buri muryango uhabwa inzu irimo ibikoresho bikenerwa byose. Iyi miryango kandi yahawe ibiraro by’inka 100 zo korora n’urwuri rwo guteramo ubwatsi bwo kuzitunga, inkoko 2000 zitera amagi n’imirima yo guhinga n’iy’imbuto bizafasha iyi miryango kwiteza imbere. Uyu mudugudu kandi ufite Irerero ry’Icyitegererezo (ECD) n’Ivuriro ry’Ibanze, ukagira n’imihanda imurikiwe n’amatara.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yanafunguye ku mugaragaro Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe kizatanga serivise zisumbuye ku zisanzwe zitangwa n'ibigo nderabuzima,na GS Tabagwe,urwunge rw'amashuri rwavuguruwe,rwongewemo ibyumba mpahabwenge,amacumbi y'abanyeshuri n'abarimu.

Kuri iyi nshuro ya 26 twizihiza isabukuru y'imyaka 26 u Rwanda rwibohoye mu karere ka Nyagatare hatashywe Stade ya Nyagatare, Ibitaro bya Gatunda byujujwe muri uyu mwaka, bigiye gutangira kuvura ababigana nyuma y'uko ibikoresho byaguzwe bizaba bimaze kugezwa mu Rwanda no gushyirwa muri ibi bitaro, Amasoko 3 arimo irya Kabuga mu murenge wa Karama, Isoko rya Musheri, Isoko rya Rwempasha, Agakiriro ka Kabuga hamwe n’amavuriro y’ibanze 36 yubatswe muri uyu mwaka.

Ku isabukuru y’imyaka 26 yo Kwibohora kandi Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RDB cyamuritse umushinga wo gutunganya ingoro z’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda zirimo 3 zizubakwa mu karere ka Nyagatare ari zo Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda ya Kagitumba, iya Gishuro hamwe n’iya Gikoba.

Akarere ka Nyagatare gafite umwihariko wo kuba karatangirijwemo urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 01 Ukwakira 1990 ku mupaka wa Kagitumba; urugamba rwarangiranye no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 4 Nyakanga 1994,ruyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza APR/FPR Inkotanyi, iyi tariki ikaba ari na wo munsi hizihizwa isabukuru yo Kwibohora. Insanganyamatsiko y’isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rwibohoye ni: “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza”.