Umuyobozi w’Akarere yayoboye inama itegura Urugerero rw’Indahangarwa

Kuri uyu wa 30/7/2020 Umuyobozi w'Akarere,Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yayoboye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu mirenge,yateguraga urugerero rw'Indahangarwa.

Indahangarwa ni imwe mu Ngamba 6 zigabanyijemo abanyarwanda muri gahunda y’imitoreze y’Itorero ry’Umudugudu. Indahangarwa irimo Urubyiruko rufite kuva ku myaka 19 kugeza ku myaka 35. Urugerero rw’Indahangarwa ruzitabirwa n’Intore zarangije amashuri makuru na za Kaminuza, abarangije amashuri 6 yisumbuye batabashije kujya ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, n’abagiye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi bifuza kujya ku Rugerero rw’Indahangarwa.

Urugerero rw’Indahangarwa ruzakorwa mu bihembwe bibiri bishingiye ku bihembwe by’amashuri n’ibihembwe by’ihinga ku buryo bukurikira ari byo Igihembwe cya mbere kizaba kuva muri Kanama kugeza Ukuboza, 2020 n’Igihembwe cya kabiri kizaba kuva muri Mutarama kugera muri Mata, 2021.

Ibikorwa by’ingenzi bizakorwa n’Indahangarwa ku rugerero ni ugufasha inzego z’uburezi cyane ku bigo by’amashuri kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, gufasha abarezi kwigisha indimi, imikoreshereze n’ibikoresho byo muri Laboratoire no gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, kwegeranya amakuru y’ingenzi akenewe no gutanga serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi mu Tugari, gukora ubukangurambaga ,kwegeranya imibare no gutanga serivisi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaka ubushobozi bw’abatoza b’Itorero ry’Umudugudu n’Itorero mu mashuri rikora neza, guhamya imikorere y’Isibo y’Intore

Imiyoborere y’Urugerero rw’Indashyikirwa ishingiye kuri aba bakurikira: • Umutware w’urugerero ku Karere ni Umuyobozi w’Akarere. • Umutware w’Umutwe w’Urugerere ku Murenge ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, akagira intebe 5 zishingiye ku matorero ayigize ariyo Benimana, Benegihanga, Abadahemuka, Abataneshwa, n’Abadaheranwa.

Urugerero ni gahunda iteganywa muri politiki y’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, itangizwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME tariki 15 Kamena 2013 mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali, aho yabwiye Intore ko Urugerero ari ifumbire y’ubwenge kandi ko utarugiyeho agwingira. Urugerero rugibwaho n’Intore zivuye mu Itorero zimaze gutozwa .