Tariki ya 7Kanama Umuganura uzizihizwa ku rwego rwa buri muryango hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya koronavirusi

Uyu mwaka Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2020, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Muri uyu mwaka wa 2020, kwizihiza Umuganura byahuriranye n’ibihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya koronavirusi.

Abanyarwanda bizihiza Umuganura bashimira Imana, banishimira umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi, inganda, ibikorwa remezo, umuco, ubukerarugendo, n’ibindi;ariko barushaho kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

Buri muryango urakangurirwa kwizihiza umunsi w’Umuganura, ababyeyi bagasabana n’abana no gukurikirana ibiganiro binyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye na murandasi ku Muganura. Ibi biganiro bizashimangira ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye nk’ibi bya Koronavirusi turimo n’ibindi bagiye banyuramo bakabitsinda.

Uhagarariye umuryango azafata akanya aganire n’abagize umuryango we bisuzume barebe ibyo bagezeho mu kwita ku muco n’indangagaciro zibaranga kandi barebere hamwe imihigo y’umuryango. Ni ngombwa kandi gushima abakoze neza mu muryango: abana, urubyiruko n’abakuze.

Mu kwizihiza Umuganura uyu mwaka, Abanyarwanda bose barakangurirwa gukomeza kuba intangarugero mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma.

Ku munsi w’Umuganura, Abanyarwanda barakangurirwa kwambara Kinyarwanda (umukenyero n’umwitero) cyangwa imyenda yakorewe mu Rwanda. Uwo munsi kandi Abanyarwanda barashishikarizwa kuzafata umwanya bagashimira abakomeje kuba ku ruhembe rw’umuheto mu guhashya icyorezo cya Koronavirusi hano iwacu mu Rwanda.