Gahunda yo gutera umuti wica imibu mu nzu yitezweho kugabanya malaria

Kuri uyu wa 25/8/2020 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Mme Murekatete Juliet yatangije gahunda yo gutera umuti wica imibu itera malaria mu nzu. Iyi gahunda izasozwa tariki 18/9/2020, ikazasiga ingo 127,440 zo mu mirenge yose igize Akarere ziterewe uyu muti mu nzu.

Gahunda zigamije kurwanya malaria zagabanyije umubare w'abanduraga malaria uva ku basaga 40,000 ku mwaka mbere y'umwaka wa 2017 ugera ku 6,417 mu mwaka wa 2019/2020 ndetse ubu Akarere ka Nyagatare ntikakigaragara mu turere 10 turwaza malaria kurusha ahandi nk'uko byahoze mbere.

Gutera mu nzu uyu muti wica imibu itera malaria byunganirwa n'ubundi buryo bwo kurwanya malaria burimo kurara mu nzitiramibu, gukuraho indiri z'imibu itera malaria no kwihutira kujya ku mujyanama w'ubuzima mu mudugudu cyangwa kwa muganga mu gihe ugize ibimenyetso bya malaria.

Kugira ngo iyi gahunda yo gutera mu nzu umuti wica malaria igere ku ntego yayo, abaturage barasabwa korohereza abajyanama b'ubuzima bazabaterera umuti mu nzu,bakajya basanga basohoye ibikoresho biri mu nzu kandi bakubahiriza amabwiriza agamije kubarinda, bazahabwa n'aba bajyanama.