Abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba bashyikirijwe telephone zigezweho.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda bo mu karere ka Nyagatare bashyikirijwe telephone zigezweho (smartphones) 100 ku bufatanye bwa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation, Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mubuzima busanzwe abari abasirikare, Broadband System cooperation(BSC) na MTN Rwanda zizabafasha mu bikorwa by’ikoranabuhanga no gutumanaho bigendanye n’iterambere, muri gahunda ya #ConnectRwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Hon. Depite Musolini Eugene, uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yabwiye abahawe izi telephone ko leta y’u Rwanda iha agaciro ubutwari bwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi ko na bo bazirikanwa mu iterambere ridaheza, yabasabye ko gukoresha neza telephone bahawe mu bikorwa bibateza imbere nimiryango yabo.

Hon. Depite Musolini Eugene yakomeje yibutsa aba bamugariye ku rugamba ko telephone bahawe zifite ikoranabuhanga rizabafasha gutumanaho n’abaganga babakurikirana ku bumuga bukomeye bakomoye ku rugamba, anabasaba kuzikoresha bafasha abana babo mu myigire no guteza imbere imiryango yabo binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Umwe mu bagenerwa bikorwa witwa Kanamugire Sam yavuzeko atewe ishema no kuba we na bagenzi be bakizirikanwa kandi bakitabwaho umunsi ku wundi nk’ intwari z’u Rwanda, yavuze kandi ko atewe ishema no kuba mu Rwanda ruteye imbere yarabigizemo utruhare kandi ko yiteguye gukoresha neza telephone igezweho ahawe mu bikorwa bimufitiye inyungu ndetse n’igihugu birimo kubungabunga umutekano waho atuye atangira amakuru ku gihe.