Abanyamuryango ba Koperative COPRIMU bishyuwe umuceri bishingiye nyuma ukangizwa n’umwuzure

Kuri uyu wa 3/9/2020,binyuze muri gahunda ya Tekana Muhinzi Mworozi urishingiwe, abanyamuryango ba koperative ihinga umuceri ya COPRIMU bishyuwe FRW 14,039,912 ku muceri bari barafatiye ubwishingizi muri SONARWA ukangizwa n'amazi y'imvura nyinshi yateye umwuzure mu mirima yabo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen ari kumwe n'uhagarariye MINAGRI muri uyu muhango hamwe n'uhagarariye SONARWA bakanguriye abayobozi b'andi makoperative y'abahinzi bari bitabiriye gushishikariza abahinzi b'abanyamuryango b'ayo makoperative kwitabira iyi gahunda kuko ije ari igisubizo ku gihombo cyaterwaga n'ibiza.

Muri iyi gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo Leta y'u #Rwanda yunganira abahinzi/aborozi 40% by'ikiguzi cy'ubwishingizi . Ibihingwa byishingirwa ni umuceri, ibigori, ibirayi, imiteja, urusenda, imboga n'imbuto naho amatungo yishingirwa kugeza ubu ni inka.

Kuva iyi gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo yatangira muri Mata 2019, mu gihugu hose inka zigera ku bihumbi cumi n’umunani (18,000 ) zimaze gufata ubwishingizi naho abahinzi 83,654 bahinga ku buso bugera kuri Ha. 12,982 z’umuceri n’ibigori bamaze gufata ubwishingizi.