Guverineri w’Intara yatangije igihembwe cy’ihinga 2021A asaba abahinzi guhingira ku gihe no gukoresha inyongeramusaruro

Kuri uyu wa 16 Nzeli 2020 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba,V/mayor Rurangwa Stephen n'abandi bayobozi, yatangije igihembwe cy'ihinga 2021A, haterwa ibigori ku buso bwa hegitari 20 mu mudugudu w'Icyitegeterezo wa Gishuro,Tabagwe .

Guverineri Fred Mufulukye: "Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri ibi bikorwa yatugejejeho muri uyu mudugudu w'Icyitegererezo ariko natwe turasabwa kumwereka umusaruro. Mukure amaboko mu mifuka dukore kuko Umudugudu w'Icyitegererezo ugomba gufasha abawutuye gutera imbere"

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye yasabye abahinzi guhingira ku gihe, gukoresha neza inyongeramusaruro no kwita ku mirima uko bikwiye kugira ngo ubuhinzi bakora butange umusaruro wifuzwa.

Mu gihembwe cy’ihinga 2021A mu karere hazahuzwa ubutaka ku buso bungana na hegitari 39,414 buzahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori kuri hegitari 23,684, ibishyimbo kuri hegitari 13,030, soya kuri hegitari 250, umuceri kuri hegitari 2,250 n’imyumbati kuri hegitari 200.