Nyuma y’amezi 2 abatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro bamaze kuzigama asaga miliyoni 10 kuri konti yakoperative ibahuza

Nyuma yo gutangiza Igihembwe cy'ihinga 2021A, abayobozi banasuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro bashima abawutuye ku iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kwibumbira muri koperative bagatangira kubyaza umusaruro ibikorwa biri muri uyu mudugudu.

Nyuma y'amezi 2 Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro utashywe na Perezida Paul Kagame ,imiryango 64 yawutujwemo yahuje imbaraga muri koperative imaze kugira FRW asaga miliyoni 10 yavuye mu magi y'inkoko 2000 borora n'amata bagemura ku ikusanyirizo. Uyu mudugudu watashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tariki ya 4 Nyakanga 2020 ku isabukuru y’imyaka 26 yo kwibohora.

Guverineri yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bikorwa yagejeje muri uyu mudugudu w'Icyitegererezo, yibutsa abahatujwe kumwereka umusaruro no gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko Umudugudu w'Icyitegererezo ugomba gufasha abawutuye gutera imbere.

Muri uyu mudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro inka 19 muri 64 zahawe imiryango iwutuyemo zimaze kubyara n’inkoko 2000 zishobora gutera amagi nibura 1800 ku munsi. Ku buso bwa hegitari 76, abatuye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro bahinga imyaka isanzwe n’imbuto kuri hegitari 50, izisigaye zihinzeho ubwatsi butunga inka bahawe.

Imiryango 64 yatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro yahuje imbaraga muri koperative icunga umusaruro uva mu bikorwa byahawe abanyamuryango.