Umuyobozi w’Akarere yakiriye Ambasaderi wa Israel mu Rwanda anamugaragariza amahirwe y’ishoramari ari mu karere

Kuri uyu wa 23/9/2020 Umuyobozi w'Akarere,Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'abayobozi b'Akarere bungirije yakiriye H.E Amb. Ron Adam w'Igihugu cya Israël mu Rwanda ku munsi wa kabiri w'uruzinduko yagiriraga mu Ntara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'Akarere yagaragarije Ambasaderi wa Israel mu Rwanda amahirwe y'ishoramari ari mu karere ka Nyagatare yabyazwa umusaruro hongerwa agaciro k'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, guteza imbere uburezi n'ubuvuzi hamwe n'ubukerarugendo. .

Ambassaderi Dr. Ron Adam yanasuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro, Uruganda rutunganya granite rwa East African Granite Industry rutunganya amakaro n'ikusanyirizo ry'amata rya Nyagatare. .

Gabiro Agri-business Hub ni umushinga wo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi uzakorera mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga, ukaba ari n'umusaruro w'imibanire myiza y'u Rwanda n'Igihugu cya Israel cyateje imbere ikoranabuhanga mu buhinzi. .

Ambassaderi Dr. Ron Adam yijeje umuyobozi w'Akarere ko nyuma y'uru ruzinduko hazarebwa indi mishinga y'iterambere Igihugu cya Israël cyafatanya n'u Rwanda mu karere ka Nyagatare. .