Abakozi b’Urwego rwa DASSO bakoze umuganda wo kubakira umuturage utishoboye

Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Mme Murekatete Juliet yifatanyije n’abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano rwa DASSO, mu muganda wihariye wo kubakira inzu Buhigiro Gerard mu mudugudu wa Kahi,Akagari ka Kizirakome, Umurenge wa Karangazi,mu rwego rwo kumwunganira nk'utishoboye.

Buhigiro Gerard afite umuryango w’abantu 7 ariko akaba yari afite ikibazo cy’ubushobozi bucye no gukomeza gucumbikisha uyu muryango. Yashimiye abakozi ba DASSO bamutekerejeho bakiyemeza kumukura mu icumbi bityo akaba agiye kubona aho kuba.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye abakozi b’Urwego rwa DASSO ku gitekerezo bagize cyo kubakira uyu muturage utishoboye anasaba abandi bakozi n’abaturage kubafataho urugero rwiza bakagira abandi b’ububushobozi bucye bunganira.

Uretse ibikorwa bya buri munsi byo gucunga umutekano, buri mwaka Urwego rwa DASSO rugira ibikorwa rwifatanyamo n’abaturage batishoboye birimo kububakira inzu no kuboroza amatungo.