Igihembwe cyo gutera ubwatsi bw’amatungo cyatangijwe, aborozi bakangurirwa gutera ubwatsi bushobora guhunikwa.

Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2020 mu karere hatangijwe igihembwe cyo gutera ubwatsi bw'amatungo 2021A, cyatangirijwe ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Rwempasha, haterwa imbuto z'ubwatsi ku buso bwa hegitari 2.

Aborozi b'amatungo bakangurirwa gutera ubwatsi bushobora gusarurwa, bugahunikwa kugira ngo bifashe amatungo yabo no mu gihe cy'izuba no kwita ku buryo buboneye bwo kuvanga ubwatsi kugira ngo amatungo atange umukamo mwinshi kandi mwiza.

Rwibasira Francis, nyir’urwuri rwatangirijwemo igihembwe cyo gutera ubwatsi bw’amatungo, avuga ko mbere yo gutera ubwatsi inka ze zaburaga ubwatsi zikicwa n’inzara ariko umwaka ushize yiyemeje gutera ubwatsi, bweze arabuhunika abona icyo agaburira inka mu gihe cy’izuba n’umukamo ntiwahungabana cyane. Avuga ko iyi ari nay o mpamvu yiyemeje kongera ubuso buteweho ubwatsi bw’inka ze.

Bwana Francis kandi ashimira gahunda yo kwegera aborozi kuko ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza n’aborozi bakaboneraho kugeza ibyifuzo byabo ku bayobozi bityo n’ubworozi bugatera imbere.

Aborozi kandi barakangurirwa kwita ku buziranenge bw'imiti bakoresha bavura indwara z'amatungo, uburyo imiti ivangwa no kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo mu rwego rwo kwirinda igihombo mu mwuga bakora.

Igihembwe cyo gutera ubwatsi 2021A cyatangijwe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi butanga umukamo n’ibikomoka ku mata wa RDDP.

Mu karere ka Nyagatare umushinga wa RDDP wunganira aborozi mu mishanga yo guteza imbere ubworozi irimo guhugura aborozi, gutera ubwatsi, kugeza amazi mu nzuri no kwita ku makaragiro/amakusanyirizo y’amata hagamijwe kongera umukamo.