Abahinzi n’aborozi batewe inkunga n’umushinga PASP barasabwa kubungabunga ibikorwa wabagejejeho mu myaka 6 wari umaze mu karere

Kuri uyu wa 6/11/2020 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen yamurikiwe anakira ibikorwa Umushinga PASP wagejeje ku makoperative y'abahinzi n'aborozi,hamwe n'abahinzi n'aborozi ku giti cyabo, kuva mu mwaka 2014.

Uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi wateye inkunga abahinzi n'aborozi ingana na FRW 4,270,084,041 gihe cy’imyaka 6 wari umaze ukorera mu karere ka Nyagatare. 

 

Abahinzi n'aborozi batewe inkunga n'umushinga PASP barashima ko wabafashije kubungabunga ubuziranenge bw'umusaruro n'umukamo,baterwa inkunga yo kugura ibikorwa remezo n'ibikoresho byo gufata neza umusaruro birimo amashanyarazi,ubwanikiro, ubuhunikiro,imashini zumisha, ibicuba n'imodoka. 

 

Abayobozi b’amakoperative yatewe inkunga na PASP batanze ubuhamya bagaragaje iterambere gukorana n’uyu mushinga byabagejejeho mu buhinzi n’ubworozi bakora. Koperative Girubuzima Matimba yatewe inkunga mu mushinga wa PASP , ubu bashoboye kugira uruganda ruto rwongerera agaciro amata; bakayacunda bagakuramo amavuta yo kurya, ayo kwisiga kimwe n'andi bavanga n'imiti akavura indwara z'uruhu naho Koperative COOPAMA (Cooperative y'Abahinzi n'Aborozi ba Mahoro) yo mu murenge wa Mimuli yatewe inkunga na PASP ingana na FRW 91,953,985 (70%) babasha kubaka ubunikiro bw'ibigori bahinga, bakaba bashobora guhunika neza T 1,500 z'umusaruro babona utangiritse. 

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen yashimiye Umushinga PASP ku nkunga wateye urwego rw'ubahinzi&ubworozi mu karere byatumye kaguma ku isonga mu kugira umusaruro mwinshi,kuwubungabunga bikaba byarateje imbere urwego rw'inganda zongerera agaciro umusaruro bikanateza imbere abahinzi n'aborozi. 

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yaboneyeho gusaba abayobozi b'amakoperative yatewe inkunga na PASP n'abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi kubungabunga ibikorwa bisizwe n'Umushinga PASP no kubibyaza umusaruro uganisha ku iterambere ry'abaturage.