Inama y’Ihuriro ryo kurinda no kurengera umwana yiyemeje gukangurira ababyeyi kurwanya icyahungabanya umwana

Kuri uyu wa 3/11/2020 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Mme Murekatete Juliet ari kumwe n'umuyobozi wa police  n'uwa RIB ku rwego rw'Akarere yayoboye inama y'abagize Ihuriro ryo kurinda no kurengera umwana mu karere. 

Iyi nama nyungurabitekerezo yigaga ku bibazo byugarije umwana,hagamijwe gufata ingamba zo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana,ubuzererezi,abasambanya abana n'inda ziterwa abangavu no kurengera uburenganzira bw'umwana, ikaba yarateguwe ku bufatanye bw'Akarere, Umuryango Hope and Homes for Children na Komisiyo y'Igiguhu y'Abana (NCC). 

 

Nyuma y'inama abayitabiriye bemeranyijwe guhuza imbaraga mu gukangurira ababyeyi n'imiryango kurwanya icyahungabanya umwana n'icyamuvutsa uburenganzira bwe no gushakira umuti ikibazo cy’abana bahohoterwa n’icy’abangavu basambanywa. 

 

Iyi nama yanitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kurengera umwana barimo abakozi ku rwego rw'Akarere n'imirenge, Umukozi muri Isange One Stop Center ku bitaro bya Nyagatare n'Inshuti z'umuryango.