Igerageza ryo gushyira ingo mu byiciro bishya bya A,B,C,D na E ryatangirijwe mu murenge wa Rwimiyaga

Kuri uyu wa 22/10/2020 Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mushabe David Claudian,ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza n’umuyobozi w’ishami rya za gahunda zo kurengera abatishoboye mu kigo Gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), yatangije gahunda y’igerageza (pilot phase) yo gushyira ingo mu byiciro bishya by'Ubudehe mu kagari ka Gacundezi,Umurenge wa Rwimiyaga.

 

Iyi gahunda yabanjirijwe no gusobanurira abaturage b'Akagari ka Gacundezi ibyiciro bishya by'ubudehe bya A,B,C,D,E ,intego y'ibi byiciro, ibiranga buri cyiciro n'uburyo ingo zigiye gushyirwa muri ibi byiciro.

 

Mu mateka y’u Rwanda, Ubudehe bwari uburyo bw'Abanyarwanda bwo gukorera hamwe no gufashanya hagamijwe gukemura ibibazo bahuriyeho. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Leta yashyizeho Ubudehe mu rwego rwo kunganira ingamba z'Igihugu zo kurwanya ubukene no gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge.

Ibyiciro by'Ubudehe ni uburyo bugaragaza ishusho y'imibereho y'abaturage n'uko barutana mu bukungu bigafasha Igihugu kugira amakuru y'ibanze yifashishwa mu igenamigambi n'ishyirwamubikorwa rya gahunda zitandukanye zirebana n'imibereho y'abaturage n'iterambere mu bukungu.

Gushyira ingo mu byiciro bishingira ku mibereho n'ubushobozi buturuka ku mushahara n'ibindi byinjiza umutungo w'umukuru w'urugo n'uwo bashakanye.

Nyuma y’iyi gahunda yo gutangiza igerageza ry’ibyiciro by’ubudehe bishya ryakorewe mu kagari kamwe k’Umurenge umwe watoranyijwe muri buri karere hazakurikiraho gahunda yo gushyira ingo mu byiciro bishya by’Ubudehe mu gihugu hose bikazakorerwa midugudu,utugari n’imirenge yose yo mu turere tw’Igihugu (rollout phase) hashingiwe ku masomo y’ibyavuye mw’iri gerageza.