Intambwe yatewe n’Akarere ka Nyagatare mu mihigo y’umwaka 2019/2020 itanga icyizere ko kakora neza kurushaho no mu mihigo y’umwaka 2020/21-Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa 25/11/2020 Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana (Imboni ya Guverinoma mu karere),Guverineri w'Intara ,Hon. Senateri Fulgence Nsengiyumva n'abadepite bakomoka mu karere ka Nyagatare n'abandi bayobozi bitabiriye inama yahujwe n'umuhango wo kugaragariza abafatanyabikorwa uko imihigo y'umwaka 2019/20 n'imihigo y'uyu mwaka 2020/21 hanasinywa imihigo n'abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w'Akarere Mushabe David Claudian yagaragarije abitabiriye inama uko Akarere kesheje imihigo 112 y'umwaka wa 2019/20 n'impamvu hari itareshejwe 100% (cyane cyane ingaruka z'icyorezo cya covid-19) ari na byo byatumye Akarere kaza ku mwanya wa 13 n'amanota 69.3%, ariko atanga icyizere ko iy'uyu mwaka izeswa ku kigero gishimishije kurushaho.

Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere yagaragaje ibyagendeweho mu kugenzura uko imirenge yashyize mu bikorwa imihigo y'umwaka 2019/20 n'uko yarushanyijwe mu kwesa iyi mihigo.Mu mihigo y'umwaka wa 2019/2020 Umurenge wa Mimuli ni uwa mbere n'amanota 75.12%, uwa 2 ni Karama na 73.2%,uwa gatatu ni Tabagwe na 72.4% naho Gatunda iba iya 14 n'amanota 54.9%.

 

Abitabiriye inama bagaragarijwe imihigo y'Akarere 107 y'umwaka 2020/21; irimo 28 yo mu nkingi y'iterambere ry'ubukungu, 57 yo mu mibereho myiza na 22 yo mu miyoborere myiza n'ubutabera, yatangiye gushyirwa mu bikorwa ikaba igeze ku kigero cya 42.38% inasinywa hagati y'Umuyobozi w'Akarere n'abayobozi b'inzego z'abafatanyabikorwa n'imirenge.

 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye yashimye intambwe yatewe n'Akarere ka Nyagatare mu mihigo y'umwaka 2019/20 anavuga ko bishoboka ko yakora neza kurushaho kuko ifite byinshi yaheraho bitanga icyizere.

 

Minisitiri Dr. Gerardine Mukeshimana (Imboni ya Guverinoma mu karere ka Nyagatare) : "Imiterere y'Akarere ka Nyagatare, umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwa remezo n'ubundi bukungu kagira bikwiye no gutera Akarere kuba ku isonga mu kwesa imihigo.Kugira ngo ibi bigerweho birasaba uruhare rw'abayobozi mu nzego zose n'abaturage"