Gahunda ya "Mwiwusenya Turahari" yitezweho guca amakimbirane mu ngo no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26/11/2020, Hon. Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abandi bayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere, yayoboye inama n'abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Mirenge ya Kiyombe na Karama,abasaba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa by'iterambere byagezweho no guhangana n'ibiyobyabwenge, magendu n'amakimbirane mu miryango.

 

Guverineri yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa by'iterambere nk'imihanda; amasoko n'ibindi begerejwe bityo bakiteza imbere, aboneraho no gutangiza gahunda igamije guca amakimbirane mu ngo no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango yiswe "Mwiwusenya Turahari"

 

Muri gahunda ya "Mwiwusenya Turahari" ingo zibanye neza ziratoranywa zikagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu ngo z’abaturanyi.Muri buri mudugudu; hatorwa abagabo 3 n'abagore 3 b'inyangamugayo batigeze amakimbirane mu ngo zabo bagafasha guhuza imiryango ifitanye amakimbirane.

 

Guverineri yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gufata iya mbere mu gukurikirana ishyirwamubikorwa ry'iyi gahunda ya "Mwiwusenya Turahari" no kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo by'ibibazo by'imiryango.

 

Aba bayobozi kuva ku rwego rw'imidugudu bijeje Guverineri w'Intara ko bagiye kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, guca magendu n'ibiyobyabwenge muri iyi mirenge ituriye umupaka w'u Rwanda na Uganda.