Ibyumba by’amashuri bishya byitezweho guteza imbere ireme ry’uburezi

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri no guteza imbere ireme ry’uburezi, mu karere muri rusange hongerewe ibyumba by’amashuri bishya mu mwaka 2020. Tariki ya 20 Kamena ku Ishuri Ribanza rya Kabirizi, mu Murenge wa Tabagwe ni bwo Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangije gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri mu rwego rwo kunoza ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike n'ingendo ndende abanyeshuri bakora.

 

Akarere ka Nyagatare katangirijwemo iyi gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri ni ko karere kanini mu gihugu kakaba n’aka mbere mu guturwa cyane, kubatswemo ibyumba by’amashuri bigera ku 1,080 mu mwaka wa 2020 byiyongera ku byumba 2,947 bisanzwe byigirwamo n’ibindi 143 byuzujwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

 

Urwunge rw’Amashuri rwa Tabagwe ni ishuri riri mu murenge wa Tabagwe ryavuguruwe rikongerwamo amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu baturukaga kure, amasomero ahagije, ibyumba mpahabwenge by’ikoranabuhanga n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, rikaba ryaratashywe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku isabukuru y’imyaka 26 yo kwibohora k’u Rwanda.

 

Mukamugenza Foromina na we avuga ko yari afite abana biga kure no kubona amafaranga y’ingendo zabo bajya cyangwa bava ku ishuri bikamugora ariko kuba Ishuri rya GS Tabagwe ribegereye rikaba risigaye rinacumbikira abanyeshuri abibona nk’igisubizo ku burezi bw’abana be. Mukamugeza akomeza ashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame witaye ku burezi bw’abana babo akanabegereza amashuri.

 

Muri gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato no guteza imbere amashuri y’incuke, kugeza ubu mu karere hari ibigo mbonezamikurire by’abana bato bigera kuri 6 by’icyitegererezo ndetse n’amashuri y’incuke 226.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’Akaturage,Mme MUREKATETE Juliet avuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko abana bagera kuri 5% y’abarangiza icyiciro rusange badakomeza icyiciro cy’amashuri yisumbuye bakajya kwiga imyuga, amashuri y’imyuga yarongerewe bityo muri uyu mwaka hubatswe amashuri y’imyuga 6 afatanye n’ibigo by’amashuri bisanzwe aribyo GS Shonga, GS Ntoma, GS Nyakigando, GS Ryabega, GS Ndego na GS Cyabayaga yiyongera ku yandi mashuri y’imyuga 7 yari asanzwe ariko bigaragara ko amenshi atari aya Leta kandi akaba ahenze.

 

Ibyumba bishya byubatswe mu mwaka 2019 n’uwa 2020 byongereye ibigo by’amashuri bigera kuri 52 ku bindi 175 byari bisanzwe byigirwamo; birimo 97 by’amashuri yubatswe na Leta na 78 byubatswe n’abafatanyabikorwa. Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no kongera ireme ry’uburezi, icyumba kimwe cy’ishuri cyagenewe intebe 23 kikazigirwamo n’abanyeshuri 46. Ibyumba byose byubatswe mu mwaka wa 2019 n’uwa 2020 byubatswe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi hamwe n’inkunga ya Banki y’Isi.