Amavuriro na service z’ubuzima byegerejwe abaturage, ubuzima burushaho kuba bwiza.

Ibitaro by’Akarere bya Gatunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yemereye abaturage ubu byatangiye gutanga service. Ibi bitaro byiyongera ku bitaro bya Nyagatare, bikaba ari n’igisubizo ku baturage bo mu mirenge itegereye uwa Nyagatare, bakoraga ingendo ndende baje kwivuza ku bitaro bya Nyagatare.

 

Mu mirenge 14 y’Akarere ka Nyagatare hubatswe ibigo nderabuzima 20 bikora neza ku buryo nibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima ndetse hari n’imirenge ifite ibigo nderabuzima birenze kimwe. Ibi bigo nderabuzima bifashwa n’amavuriro y’ibanze 85 yubatswe mu tugari 106 tugize Akarere ndetse n’abajyanama b’ubuzima 4 bari muri buri mudugudu.

 

Niyonshuti Christine ni umuturage wo mu murenge wa Tabagwe wishimira ko Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe nyuma yo kuvugururwa cyaguye service cyatangaga harimo n’izisanzwe zitangwa n’Ibitaro. Serivice zo kuvura amaso, amenyo no kubaga byoroheje zongewe mu kigo nderabuzima cya Tabagwe hagamijwe korohereza abaturage bakoraga ingendo bajya kuzishakira mu bitaro. Niyonshuti Christine ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iyi mpano y’iki kigo nderabuzima, kikaba kiri no mu bikorwa remezo Umukuru w’Igihugu yafunguye ku mugaragaro ku isabukuru y’imyaka 26 yo Kwibohora kw’u Rwanda.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bikorwa remezo bigamije kwegereza abaturage service z’ubuzima yagejeje ku karere ka Nyagatare na Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame ku nkunga y’Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe, amwe mu mavuriro y’ibanze n’indi mishinga igamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage byatewe inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation. Akomeza ashimira Minisiteri y’Ubuzima, abafatanyabikorwa b’Akarere muri service z’ubuzima barimo na SFH (Society for Family Health) n’indi miryango y’abafatanyabikorwa ku bikorwa remezo n’imishinga igamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage b’Akarere ka Nyagatare.

 

Umuyobozi w’Akarere kandi anashimira abatanga service z’ubuzima barimo n’abajyanama b’ubuzima bafasha Igihugu mu kurengera ubuzima bw’abaturage nta mushara bakorera. Bwana Mushabe David Claudian kandi arakangurira abaturage kutirara mu kwirinda indwara zirimo n’iz’ibyorezo nka koronavirusi, kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kugana abaganga babari hafi mu gihe barwaye kugira ngo bivuze bagire ubuzima buzira umuze n’imbaraga zo gukora bakiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Serivice z’ubuzima zegerejwe abaturage b’Akarere ka Nyagatare zifite uruhare runini mu kugabanya malaria ku kigero cya 75% muri aka karere, kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfaga babyara. Nyuma yo kuba buri murenge ufite nibura ikigo nderabuzima, intego ni ukongera amavuriro y’ibanze akava 85 nibura buri kagari kakaba gafite ivuriro ry’ibanze.