Abacuruzi barakangurirwa guhuza imbaraga bakabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu karere

Kuri uyu wa 03/5/2021 Hon. Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana ,ari kumwe n'umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera ku rwego rw'Igihugu, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare n'abandi bayobozi, yayoboye inama nyunguranabitekerezo n'abacuruzi bo mu karere ka Nyagatare yiga ku iterambere ry'Akarere muri rusange n'Umujyi wa Nyagatare nk'umwe muri 6 yunganira uwa Kigali.

 

Guverineri w'Intara yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere ka Nyagatare arimo ubuhinzi n'ubworozi, imiterere y'Akarere n'ibikorwaremezo biri gushyirwa muri aka karere.

 

 

Muri iyi nama Umuyobozi wa Urugaga PSF Rwanda ,Robert Bapfakurera yasabye abacuruzi kurushaho guhuza imbaraga n'ibitekerezo kugira ngo bagere ku iterambere ry'ubucuruzi bakora.

 

 

Muri iyi nama kandi abacuruzi bo mu karere ka Nyagatare bagaragarijwe amahirwe ari mu mushinga w'ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere wa Gabiro Agri-business Hub banashishikarizwa kuwushoramo imari.

 

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gushyiraho forums zo kungurana ibitekerezo n'abandi bacuruzi, ingendo shuri mu tundi turere, kubaka ubushobozi no guhugura abacuruzi, gushyiraho amakoperative na companies mu rwego rwo guhuza imbaraga, kurwanya magendu n'ibyaha byambukiranya imipaka, gukora cyane kandi byinshi mu gihe gito byose mu nyungu z'abanyarwanda.