Abagize Inama Njyanama y'Akarere bamuritse ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu 2021-2026

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yagejeje i ku baturage ibyagezweho muri manda y’imyaka 5 ishize (2021–2026). Ni igikorwa kitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyagatare, Dr. Solange UWITUZE , Senateri Fulgence Nsengiyumva, Depite MUSSOLINI Eugene n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Mu ijambo rye Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson , yashimiye buri rwego rwose ku ruhare rwagize kandi rukomeje kugira mu iterembere ry'Akarere ka Nyagatare no guhindura imibereho myiza y'abaturage, yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma nk'abayobozi, kugira ngo harebwe intambwe bateye, kureba mu nshingano bakoze ibyo bakoze byiza byo kwishimira, mu byifuzo abaturage babifuzagaho ko byakozwe. Yagize ati "Ni umwanya wo kongera kureba intambwe twateye cyangwa se aho twifuza kugana, tutaragera. Turashaka kureba icyo twakora kirenze ku byo twakoze kugira ngo tworohereze abaturage gukemura ibibazo byabo"

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyagatare, Dr Solange UWITUZE, yashimiye Abagize inama Njyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarere uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere muri iyi manda y’imyaka itanu kuva 2021-2026, kandi abibutsako buri wese agifite umukoro wo gukora ibigamije guteza imbere umuturage, yagize ati “Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo buri muturage wa Nyagatare abone amahirwe yo kwiteza imbere kandi abone serivisi nziza. Mu myaka itanu ishize aba bayobozi bagize uruhare rukomeye cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’Akarere.”

Abafatanyabikorwa b'Akarere mu byiciro bitandukanye n'abaturage, bagaragaje udushya mu gushyira gahunda za leta mu bikorwa babibashimiye.



