Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abamotari boroje inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abamotari bakorera mu Karere ka Nyagatare bibumbiye muri Koperative Tera imbere motari Nyagatare boroje inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wo mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Bushoga mu rwego rwo kumugaragariza urukundo no kumufasha gukomeza kubaho no kurushaho kugira imibereho myiza.

Umuyobozi waje uhagarariye Abamotari yitwa Nigena Aloys akaba ahagarariye abamotari mu Murenge wa Rwimiyaga ndetse akaba umwe mu bayobozi bayoboye Koperative Tera imbere motari Nyagatare ari nayo yateguye iki gikorwa ku rwego rw’Akarere, yagize ati: “Iyi ni inshuro ya gatatu koperative yacu yoroje uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu by’ukuri igitekerezo cy’ubugwaneza tugikomora ku buyobozi bwiza dufite kuko iyo turebye uburyo bwita ku muturage butavanguye, bidusigira natwe umukoro wo gukora, rero natwe twahisemo kujya dukora igikorwa nk’iki ngaruka mwaka mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi bwacu guteza imbere imibereho y’umuturage.”

Sugira Vianney wahawe inka ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bamutekerejeho bakabona ko na we akwiye guhabwa inka.

Avuga ko kandi iyi nka igiye kumufasha muri byinshi cyane ko nta nka yari asanzwe yoroye, bityo bikaba bigiye kumufasha kujya abona ifumbire, amata yo kunywa ndetse yizera ko inka yahawe igiye kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati: “Ndashimira Ubuyobozi bw’Akarere nabo bafatanyije kumpa iyi nka, mu busanzwe ntabwo nari noroye, iyi nka igiye kumfasha kujya mbona ifumbire n’amata yo kunywa ndetse izamfasha no mu mibereho yanjye kuko ngiye kujya mbona n’udufaranga mbashe no kuba nakwitangira Mituweli kuko bari basanzwe bayinyishyurira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire wari waje uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere, yashimiye iyi koperative y’abamotari ku gikorwa cyiza bakoze cyo koroza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 anabasaba gukomeza kurangwa n’ubugwaneza mu kazi kabo hanyuma anasaba uworojwe kuzita ku nka yahawe kugira ngo izamubyarire umusaruro ndetse inafashe n’abandi.

Yagize ati: “Turashimira abamotari kuri gahunda nziza no gutegereza gukora igikorwa cyiza bakaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 babivanye mu bushobozi bwabo, turabasaba kandi gukomeza gukora ibindi bikorwa nk’ibi umwaka ku wundi. Umuturage turamusaba gufata neza inka ahawe kugira ngo na we aziture bagenzi be ndetse imugirire akamaro, rero turahari nk’ubuyobozi ngo tumufashe igihe cyose inka yagize ikibazo ariko turamusaba kuyibungabunga”.

Inka yaremewe Sugira Vianney utuye mu Kagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 1,000,000 Frw.