Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Aborozi bamurikiwe igitabo kizabafasha korora kinyamwuga inka zitanga umukamo

Ku bufatanye bw'Akarere, Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi na  FAORwanda kuri Epic Hotel habereye inama igamije kumurika ku mugaragaro, igitabo cy'imfashanyigisho kizajya gifasha aborozi kumenya uburyo buboneye bwo korora inka zitanga umukamo mu rwego rwo kongera umukamo mu bwiza no mu bwinshi no kumenya uburyo bwiza bwo kugaburira amatungo, ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri akeneye. Ni igitabo cyateguwe hagendewe ku mbogamizi abahinzi n'aborozi bahuraga nazo ndetse n'imibereho yabo. Iyi nama yitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi  Dr Solange Uwituze, Abayobozi baje bahagarariye FAORwanda, HeiferRwanda n'abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi n'ubworozi, Abahagaraririye abahinzi n'aborozi mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare n'abandi.