Abaturage bahawe imashini 10 zidoda
Abaturage batujwe mu nzu bubakiwe na Leta zihuriweho n’abatishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abahoze ari abasirikare bahawe imashini zidoda zizajya zibafasha kudoda imyenda yabo n’imiryango yabo ndetse no kuzikoresha bakorera amafaranga kugira ngo biteze imbere.
Abaturage bashimira Ubuyobozi buba bwarabatekerejeho bukabagezaho ibikoresho nk’ibi kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 13 Kanama 2026 ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwashikirizaga abaturage batujwe mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, Umudugudu wa Kinihira A imashini zidoda, amapasi ndetse n’indodo.
Bamwe mu bahawe izi mashini baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye kuba bahawe imashini z’idoda, bavuga ko bazazibungabunga kugira ngo bazazibyaze umusaruro.
Uwitwa Mukamirimo Marie Gorette, yagize ati “Izi mashini zigiye kudufasha mu kwiteza imbere kandi tugiye kwigisha bagenzi bacu cyane ko umwuga umuntu yawukoraga wenyine ntabone amahirwe yo kubigeza ku bandi kubera ko nta mashini twagiraga, ariko ubu tugiye gufasha bagenzi bacu kumenya kudoda kugira ngo nabo mu minsi mike bazabe bari kwiteza imbere.”
Yongeye ati: “Nkanjye ubu najyaga gushaka aho ndodera kandi hatari iwanjye, ariko ubu tugiye kwicara hamwe dufatanye n’abandi bitworohereze kubona n’amasoko, rero turishimye cyane kandi turashimira n’ubuyobozi bwacu budahwema kudutekerezaho no kudushakira ibyiza, icyo twabizeza ni uko natwe tuzazibungabunga ndetse tukazibyaza umusaruro tukiteza imbere.”
Masengesho Esther na we avuga ko kuba bahawe imashini bigiye kumufasha kubona aho akorera akazi ndetse ko bigiye gufasha n’urundi rubyiruko kwiga umwuga kandi bitabagoye.
Yagize ati: “Muri ino minsi kubona akazi ntabwo byari byoroshye cyane cyane ku bantu bateraga ibiraka, rero bigiye gufasha ababyeyi bacu kubona akazi ka buri munsi bagiye kujya bakora bitabasabye kuva murugo, njyewe nzi kudoda kuko narabyize, rero ubu tugiye kubyigisha urundi rubyiruko narwo rumenye umwuga; turashimira n’ubuyobozi bwacu kandi tubwijeje ko tuzazibungabunga neza uko bikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yasabye aba baturage kubungabunga neza imashini zidoda bahawe ndetse bakigishanya kandi bakirinda kuziryaniraho ahubwo bagashyira hamwe bakiteza imbere.
Yagize ati: “Turabasaba ko mushyira hamwe izi mashini muhawe mukazibyaza umusaruro aho kugira ngo muziryaniraneho, turabasaba kandi kubungabunga neza ibi bikoresho abazi kudoda bakigisha abandi kugira ngo mwese muzagerweho n’inyungu ndetse murusheho no kwiteza imbere.”
Abaturage bahawe imashini zidoda zigera ku icumi (10), harimo imashini icyenda (9) zidoda n’imashini imwe (1) isirifira zatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’Ambasaderi wa Israel.
Kuri ubu imashini imwe idoda nshyashya ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 150, rero imashini zose uko ari icyenda zihagaze amafaranga angana na 1,350,000 Frw.
Imashini isirifiya imwe yahawe aba baturage ihagaze amafaranga angana 520,000 Frw, imashini zose hamwe uko ari 10 zihagaze amafaranga angana na 1,870,000 Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage ko imashini bahawe bazihawe nk’abaturage bose atari iy’umuntu ku giti cye ahubwo bagomba gushyira hamwe bakazikoresha ibikorwa bibateza imbere.
Uyu Mudugudu wa Kinihira utuwemo n’imiryango 62, igizwe n’abantu 184, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abahoze ari abasirikare ndetse n’imiryango y’abatishoboye.