Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye urubyiruko kwirinda ibyarwangiriza ubuzima
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Ishungure Parfait yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu bintu byose bibangiriza ubuzima ahubwo bagahagurukira gukora ibikorwa bigamije kubateza imbere ndetse n’Igihugu cyane ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Nzeri 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye Isi, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe muri aka Karere ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko rugera ku ntego z’iterambere rirambye”.
Ubuyobozi bwibukije urubyiruko kwirinda ibishuko kuko akenshi bibangiriza intego zabo zibaganisha ku iterambere ryabo rirambye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yagize ati “Uyu munsi twizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye Isi ni igihe cyiza cyo kwibuka nk’igihugu nk’u Rwanda rufite abaturage benshi bagizwe n’urubyiruko ko dufite amahirwe menshi ariko turasaba urubyiruko ko rukwiye kurinda ubuzima bwabo, bakaburinda kuko aricyo gishoro cy’ingenzi urubyiruko rufite, tukaba turushishikariza rero kwitwara neza kugira ngo rugire imbaraga n’ubwenge bwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.”
Yongeye ati; “Byagaragaye ko ibyica urubyiruko birimo n’ibiyobyabwenge, rero turarushishikariza kubyirinda ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo intero ibe imwe ‘hehe n’icyuma’, rero turashishikariza urubyiruko kwitwara neza no kwirinda ibyo byose byabangiriza ejo habo heza.”
Ishungure yakomeje asaba urubyiruko kujya rwitabira ibikorwa bya Leta cyane ko bahahererwa amasomo n’impanuro zibafasha kurushaho kwiteza imbere no kugira imyitwarire iboneye bityo n’iterambere ry’igihugu rikarushaho kugerwaho nta nzitizi.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko impanuro bahawe ari ingirakamaro cyane ko bazi neza ko kwiteza imbere bijyana no kugira imyitwarire ikwiriye bityo bigatuma n’ibyo ukora ubikora wubashywe hanyuma iterambere rikihuta.
Uwitwa Irakoze Diane ushushanya ibishushanyo by’ubugeni, yagize ati:”Urubyiruko dufite amahirwe menshi atandukanye yo kwiteza imbere ariko ibyo byose nk’uko twabikanguriwe ntiwabigeraho udafite imyitwarire myiza, rero nk’urubyiruko dukwiye kwirinda ibintu byose byatubuza amahirwe no kutwicira intego bityo turangwe n’imyitwarire idufasha kwiteza imbere no kugendana neza n’abo dukorana mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Niyomufasha Enock umwe mu rubyiruko rugize koperative yitwa Nyagatare Volunteer servers development cooperative ikora ibikorwa bitandukanye birimo ubuvumvu, ubuhinzi, imbabura, ibicanwa n’ibindi,
Na we yagize ati: ” Igihugu cyacu cyadushyiriyeho amahirwe menshi adufasha kwiteza imbere, rero twebwe icyo dusabwa ni ukwitwara neza tukirinda imico iyo ari yo yose yatubuza kugera kwiterambere ryacu, niyo mpamvu rero nk’uko twabisabwe urubyiruko tugomba gufata iya mbere tugashyira imbaraga mu bikorwa biduteza imbere ndetse n’igihugu cyacu tukarushaho kugiteza imbere.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yizera ko urubyiruko nirusobanukirwa amahirwe rufite ndetse rukarangwa n’imyitwarire myiza birinda ibishuko bitandukanye bishobora kubangiriza intego zabo z’iterambere bizafasha Igihugu gutera imbere ndetse kikanagira imbaraga rishingiye ku rubyiruko ry’igihugu.