Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu marushanwa ya ‘Bye bye Vacance’ ababyeyi basabwe kwitegura neza itangira ry’amashuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwibukije ababyeyi bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi ko itangira ry’amashuri ryegereje bubasaba gutangira kwitegura neza kugira ngo igihe kizagere ibisabwa byose byarabonetse.

Ibi ubuyobozi bwabigarutseho kuri uyu wa 23 Kanama 2026 ubwo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi haberaga ubukangurambaga bwiswe  “Bye bye Vacance” hakinwa umukino wa nyuma binyuze muri gahunda y’urubyiruko mu biruhuko yashizweho na Leta hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange ndetse runasobanurirwa gahunda za Leta.

Ni umukino wahuje umudugudu wa Rukundo ya II na Rukundo ya I, aho wari witabiriwe n’ababyeyi batandukanye maze ubuyobozi buboneraho kubibutsa inshingano zabo zo kujyana abana ku ishuri no guharanira ubuzima bwiza bwabo batanga ubwisungane mu kwivuza. Umukino warangiye Rukundo ya II itsinze Rukundo ya I ibitego 2-0.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yibukije ababyeyi ko amatariki y’itangira ry’amashuri 2026-2027 yegereje bityo bakwiye gutangira imyiteguro kugira ngo igihe kizagere nta mbogamizi bafite.

Yagize ati: “Igihe cy’itangira ry’amashuri kiregereje, rero ababyeyi turabasaba gutangira kwitegura kujyana abana banyu ku ishuri mushaka ibikenewe byose kugira ngo amatariki azagere iby’ibanze byose mwarabishyize ku murongo.”

Yongeye ati: “Ntabwo abana banyu bakiga batekanye mutarabatangiye ubwisungane mu kwivuza, rero turabibutsa gukomeza gutanga Mituweli kugira ngo nuba ufite umwana wiga abashe kwiga ariko igihe yarwaye anabashe guhabwa ubuvuzi bityo arusheho kugira ubuzima bwiza.”

Bamwe mu baturage bahamya ko icyi ari cyo gihe cyo gutegura itangira ry’amashuri ry’abana babo kuko ngo kwirindiriza bituma mu minsi ya nyuma bahangayika.

Uwitwa Mukandekezi Julienne yagize ati: “Nk’uko ubuyobozi bwabitwibukije ni ngombwa ko dutangira gutegura itangira ry’amashuri dukusanya ibisabwa hakiri kare kugira ngo twirinde ingorane twazaterwa n’ubukererwe.”

Nkurikiyimana Emmanuel yagize ati: “Kwitegura hakiri kare ni ingenzi kuko usanga abanyeshuri bakenera ibintu bitandukanye n’ubushobozi, rero umubyeyi iyo adatangiye kwitegura hakiri kare usanga igihe kimugonga bityo akagorwa no kumubonera ibikenewe igihe cyamufashe rimwe na rimwe bikadindiza n’umunyeshuri gutangirira ishuri ku gihe, ni ngombwa kandi ko ibyo byose bigendana no kugira ubuzima bwiza rero niyo mpamvu tugomba kumva ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari inshingano zacu nk’ababyeyi.”

Kankundiye Bellancila yagize ati “Birakwiye ko dutangira kwitegura gusubiza abana bacu ku ishuri, tutibagiwe no gukomeza kubatangira ubwishingizi mu kwivuza kugira ngo bige ariko banarusheho kugira ubuzima bwiza buzira indwara.”

Umwaka w’amashuri wa 2026-2027 uteganyijwe gutangira tariki ya 07 Nzeri 2026 bityo ubuyobozi bukaba bwumva ko ari cyo gihe cyo kwibutsa ababyeyi gutangira imyiteguro cyane ko habura iminsi mikeya.