Abajyanama batoreye NIYONZIMA George kuyobora Akarere by’agateganyo

NIYONZIMA George, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo

Mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yo kuri  uyu wa 31 Gicurasi iyobowe na Perezida wayo Madamu ATUKUNDA R. Chantal, abajyanama bakiriye ubusabe bw’uwari Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George n’abari bamwungirije Bwana Kayitare Didas na Mme Musabyemariya Domithile basezeye ku myanya y’ubuyobozi bariho ku mpamvu zabo bwite, Inama Njyanama yemeye ubwegure bwabo initoramo umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

 

Nyuma y’amatora y’abakandida babiri, abajyanama batoye Bwana Niyonzima George nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ku majwi 22 kuri 25 y’abari bagize inteko itora naho Mme Tumukunde Chantal atorwa ku majwi 2 kuri 25 y’abari bagize inteko itora.

 

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo watowe, Bwana NIYONZIMA George yashimiye abamutoye  anasaba ubufatanye mu gukomeza guteza imbere Akarere kugira ngo Nyagatare ibe Akarere ntangarugero. Yanasabye kandi abakozi b’Akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuzamufasha  mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo bityo n’Akarere gatere imbere.

 

Mu ngingo ya 171 y’Itegeko  87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage  riteganya ko “Iyo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije batabashije kurangiza inshingano zabo kubera impamvu ziteganywa n’ingingo ya 17 y’iri tegeko, Guverineri w’Intara ateranya Inama Njyanama ikitoramo uyobora Akarere by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atatu (3).”

 

Bwana NIYONZIMA George watorewe kuyobora akarere by’agateganyo asanzwe ari umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere akaba yari n’umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza na politike mu nama Njyanama y’Akarere.